Tuesday, June 8, 2010

Arnold Films-Ubu ngo ushobora kwikinira film igihe ubifitiye ubushake n'urukundo.


Mu gihe usanga abanyarwanda benshi bakunda gukina film nyamara nanone ugasanga babura aho bakinira film ,ubu Arnold Films baratangaza ko bagiye gushyiraho gahunda yo kwigisha gukina Film mu rwego rwo gutangiza ikoraniro ry'abakinnyi ba Film mu Rwanda aho bazigisha,bagahugura, ndetse bakanakina Film zitandukanye.

Mugisha Arnold yatangarije inyarwanda.com ko yagize iki gitekerezo kuko yabonaga ko mu banyarwanda hari abantu bashoboye gukina no gukora Film kuko ngo yaba umwana,umusore,umukecuru n'umusaza ashobora gukina Film bitewe na role iri muriyo film

Iyi gahunda ikaba izatangira ku mugaragaro ku itariki ya 15.06.2010 ariko kwiyandikisha byo bikaba byaramaze gutangira .Ibi rero ngo akaba yarabitekereje nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari abakunzi benshi bo gukina Films kandi banafite ubushake ariko bakaba ntamahirwe babona yo gukina naho bakinira.

Uyu musore kandi amaze gusobonukirwa ibintu byo gukora film aho yagiye akora amahugurwa menshi akomeye ya film production ndetse na Film nyinshi yagiye akora , harimo nka editing ya Film By the Shortcurt ya Daddy de Maximo ,yakoze kuri film ya Shake hands with devil ivuga kuri genocide ya korewe abatutsi,n'izindi zitandukanye. Ubu ngo ari gukora Film Documentaires zitandukanye , mu minsi yashize kandi niho yari yaragiye gukorana na Producer Washington ,aho avuga ko yakuye ubumenyi buhanitse mu gukora Film na Videos izo arizo zose.

Ku bantu bose bashaka kuba bakwiyandikisha ngo baterefona kuri 0785365286 cyangwa bakandika kuri e-mail Arnold.films@yahoo.fr bagahabwa ibisobanuro birushijeho .

Ubwo rero abari barabuze aho bagaragariza talents zabo mu gukina film barabe babonye izo contact.

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map

Blog Archive