Wednesday, July 7, 2010

Abanyamakuru barasabwa kubanza kwiyumva nk'abanyarwanda mbere yuko biyumva nk'abanyamakuru

Abanyamakuru bo mu Rwanda barasabwa by’umwihariko kubanza kwiyumva nk’abanyarwanda bagamije kubaka igihugu mbere y'uko biyumva nk’abanyamakuru bakorera inyungu z’igitangazamakuru runaka, birinda kubogama mu kazi kabo, bagafasha umuturage gusobanukirwa no gusesengura gahunda zizatangwa n’abakandida prezida batandukanye mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama muri uyu mwaka.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye z’itangazamakuru nk’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR, inama nkuru y’itangazamakuru, HCM na ministere y’itangazamakuru MININFOR, mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 2 kuri Radio na televiziyo by’igihugu ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru nyuma y’imyaka 16 ishize abanyarwanda bibohoye ubutegetsi bw’igitugu n’ivanguramoko ndetse no ku bijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru.
Abatumirwa bari bahagarariye izo nzego z’itangazamakuru barimo Ignatius Kabagambe, Willy Rukundo na Patrice Mulama. Aba bayobozi bagarutse ku mateka yaranze umwuga w’itangazamakuru muri iyi myaka 16 ishize, aho bagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu kuvugurura no guteza imbere uyu mwuga, birimo nk’ishyirwaho rya radio z’abaturage zikorera mu ntara ariko zishamikiye kuri Radio rwanda, radio z’ubucuruzi n’iz’abihayimana. Hashyizweho kandi amategeko n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ndetse n’amashuri makuru yihariye yigisha uyu mwuga, akanahugura abanyamakuru, hamwe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangazamakuru mu gufata no gusakaza amajwi n’amashusho, hifashishijwe internet, telephone, n’ibindi bikoresho.
Indi ngingo yaganiriweho n’ijyanye n’uburyo itangazamakuru mu Rwanda rikwiye kwitwara muri ibi bihe twitegura amatora y’umukuru w’igihugu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru Patrice Mulama yavuze ko umunyamakuru akwiye gukurikiza indangagaciro zo kuvugisha ukuri, kumenya sosiyete arimo akorera, ibyifuzo byayo n’akamaro k’ibyo abagezaho ndetse no kudatega ibihembo ku kazi akora kuko ariho hava ruswa no kubogama.
Abaturage bakurikiranye iki kiganiro, bahawe umwanya babaza ibibazo. Hari nk’uwabajije niba hari ibihano biteganyijwe itangazamakuru ryigenga rizakira abanyapolitike basebanya mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora twimirije imbere. Aha Patrice Mulama yavuze ko ari inshingano z’abayobozi b’ibitangazamakuru kubanza kumenyesha abanyapolitike ibyo amategeko abahera uburenganzira n’ibyo ababuza.
Hari n’undi muturage wabajije niba bishoboka ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritegura ibiganiro mpaka hagati y’abakandida b’imitwe ya politike itandukanye mu gihe bicaranye ku meza amwe. Kuri iki kibazo, Patrice Mulama yavuze ko hashingiwe ku mategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda ngo ibi biganiro mpaka biremewe, ariko ibi biva ngo ku bakandida ubwabo, basaba igitangazamakuru runaka nacyo kibifitiye ubushobozi, ko cyabategurira gahunda y’ibiganiro mpaka.
Umuyobozi mukuru muri Ministere y’itangazamakuru Ignatius Kabagambe nawe yashimangiye ko ibiganiro mpaka nkibi, bitegurwa bishingiye ku bwumvikane hagati y’abakandida n’imitwe ya politike ndetse bikaba n’umwanya wo kugaragariza abaturage bazabatora imigabo n’imigambi bafitiye igihugu.
Ku ruhande rwa ORINFOR, umuyobozi w’icyo kigo Willy Rukundo yavuze ko hashingiwe ku bumenyi n’amahugurwa yahawe abanyamakuru ku bijyanye n’igikorwa cy’amatora, ngo hari uburyo iki kigo giteganya guteguramo ibiganiro nkibi. Willy Rukundo yasobanuye ko ibiganiro mpaka bizajya bitegurwa hagati y’umukandida umwe n’umunyamakuru ufite ubushobozi n’ubuhanga bwo gusesengura manifesto bityo ashobore kubaza ibibazo wa muturage uzatora yakabaye yibariza uwo mukandida.
Aba batumirwa basoje iki kiganiro, basaba abanyamakuru kubanza kwiyumva nk’abanyarwanda bagamije kubaka igihugu mbere yuko biyumva nk’abanyamakuru bakorera inyungu z’igitangazamakuru runaka, basaba n’abaturage kudatinya umunyamakuru ahubwo bakamufata nk’umuyoboro banyuzamo ibibazo bakanaboneramo ibisubizo.

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map