Monday, July 12, 2010

Inama nkuru y'itangazamakuru yahaye igihe ntarengwa ibinyamakuru bitujuje ibyangombwa


Kuva taliki ya 16 z’uku kwezi kwa 7 ibigo by’ibitangazamakuru bizaba bitarageza ku nama nkuru y’itangazamakuru ibisabwa n’itegeko rishya ry’itangazamakuru , ngo ntibizemererwa gukorera mu Rwanda.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi y’itangazamakuru Arthur Asimwe, mu kiganiro abagize inama nkuru y’itangazamakuru bari kumwe n’umuyobozi mukuru muri minisiteri y’itangazamakuru Ignatius Kabagambe bagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kubagezaho icyegeranyo cy’ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda.

Ibitekerezo bikubiye muri icyo cyegeranyo byatanzwe n’abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda aba Leta n’abikorera bigaragaza muri rusange inzitizi itangazamakuru ryo mu Rwanda rihura nazo n’icyakorwa kugira ngo zikemuke. Amikoro n’ubushobozi buke ni bimwe mu bibazo ngo bituma bimwe mu bitangazamakuru byandika bitagira aho bikorera, ndetse na bike bihafite bikaba bidasohokera igihe. Umuti kuri icyo kibazo ngo n’ uko abanyamakuru bahugurwa ku bijyanye no gutegura imishinga ibafasha kwibeshaho no kubona inkunga ziva mu zindi nzego.

Muri iyo nama, banatinze kandi ku kibazo kijyanye n’ibisabwa ibigo by’itangazamakuru kugira ngo byemererwe gukorera mu Rwanda. Mu bisabwa harimo umwirondoro w’umuyobozi w’ikigo cy’igitangazamakuru n’uwumwanditsi mukuru, icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe, aho igitangazamakuru gikorera n’ icyemezo cy’ubucuruzi {registre de commerce}. Kugeza ubu, nk’uko inama nkuru y’itangazamakuru yabisobanuye abamaze kuyigezaho ibisabwa ni amaradiyo 6 n’ibinyamakuru 6 .Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’inama nkuru y’itangazamakuru Arthur Asimwe, akaba yavuze ko nyuma y’italiki 16 z’uku kwezi ibigo by’itangazamakuru bizaba bitaruzuza ibiteganijwe n’itegeko bitazemererwa gukorera mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro, abanyamakuru bifuje ko inama nkuru y’itangazamakuru yarushaho kwita ku banyamakuru bahohoterwa ariko ikanafatira ibyemezo ibinyamakuru bitandukira amahame n’amategeko agenga umwuga nk’ikinyamakuru Umurabyo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru, Patrice Mulama yasobanuye ko n’ubwo umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo yatawe muri yombi na police y’igihugu bitazabuza ko afatirwa ibyemezo n’urwo rwego mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi mukuru muri ministere y’itangazamakuru, Ignatius Kabagambe yashimangiye ko batazarebera igitangazamakuru kitubahiriza amategeko.

Muri icyo kiganiro kandi habaye umuhango wo gushyikiriza ibigo by’ibitangazamakuru byujuje ibisabwa bibahesha ububasha bwo gukorera mu Rwanda certificat, ndetse hanatangwa ku mugaragaro amakarita mashya y’abanyamakuru.

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map