Sunday, May 30, 2010

Perezida Kagame i Nice

Ejo kuwa mbere i Nice mu Bufaransa hazatangira inama y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma muri Afrika,izabahuza na Perezida w'Ubufaransa, Nicolas Sarkozy. Ni inama y'iminsi 2, ikaba izaba iteranye ku nshuro ya 25. uRwanda ruzaba ruhagarariwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari narwo ruzinduko rwe rwa mbere mu Bufaransa, kuva yaba Perezida w'uRwanda.


Nk'uko bigaragara ku murongo w'ibizigirwa muri iyi nama, abayobozi ba za guverinoma n'abakuru b'ibihugu bya Afrika basaga 30, bazagirana ibinaniro na mugenzi wabo w'uBufaransa, Nicolas Sarkozy, bizibanda ku ngingo 3 z'ingenzi, arizo:
1. Uruhare rwa Afrika mu nzego ziyobora isi, nk'akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, Banki y'isi, n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, aho ibihugu bya Afrika byemeza ko bidahagarariwe uko bikwiye.
2. Uruhare rw'impande zombi, Afrika n'uBufaransa, mu kubungabunga amahoro n'umutekano, kuko Afrika itahwemye kuvuga ko ibihugu by'ibihangange , n'uBufaransa burimo, bikunze kwivanga mu bibazo Abanyafrika bakwikemurira ubwabyo, n'aho amahanga akaza ari ukubyunganira gusa.
3. Hari kandi ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe, aho usanga ibihugu byateye imbere mu nganda bizarira mu gushyira umukono ku masezerano arwanya ibyuka bihumanya ikirere, kandi izo nganda arizo za mbere zangiza ikirere.Abateguye iyi nama bo baravuga ko ikigamijwe ari inyungu z'impande zombi.

Abasesenguzi mu bya politiki hagati ya Afrika n'uBufaransa, bashyize ahagaragara inyandiko zemeza ko izi ngingo uko ari 3 zishobora kuzakurura impaka zikaze, ari nayo mpamvu zose zizaganirwaho mu mwiherero.Abo basesenguzi barasaba ko iyi nama yazatandukana n'izindi 24 zayibanjirije, ikazagera ku myanzuro ifatika. Nk'Umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Human Rights Watch, wasohoye itangazo rivuga ko"umuco wo kudahana ariwo ukurura amakimbirane, ruswa, n'andi mahano akomeje kugaragara mu bihugu byinshi bya Afrika, birimo n'ibifitanye umubano wihariye n'Ubufaransa".

Perezida wa Repubulika y'uRwanda,Paul Kagame ategerejwe hano i Nice ejo kuwa mbere, naho Ministri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, akaba ari mu nama y'abaministri bagenzi be, yateranye kuri iki cyumweru, igamije gutegura iy'Abakuru b'ibihugu.

Jean-Lambert Gatare i Nice mu Bufaransa

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map