Tuesday, June 8, 2010

MHC: Abanyamakuru ba leta ntibakwiye kuzarangwa no kubogama mu matora


“Itangazamakuru rya Leta rifite inshingano zo gutanga uburenganzira bungana ku mitwe ya politiki, n’abakandida bigenga mu bihe by’amatora”. Byasobanuwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru, Bwana Patrice Mulama, mu mahugurwa y’abanyamakuru kuri uyu wa mbere,amahugurwa abera i Nyamdungu, mu mujyi wa Kigali.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abanyamakuru ba Radio Rwanda, Radio z’Abaturage, Televiziyo y’u Rwanda, ibinyamakuru bya La Nouvelle Releve n’Imvaho Nshya ndetse n’abahagarariye ORINFOR mu turere tunyuranye tw’igihugu. Ayo mahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’itangazamakuru rya Leta mu gushimangira Demokarasi”.

Yateguwe n’ Inama nkuru y’itangazamakuru ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, ORINFOR. Inama nkuru y’itangazamakuru ibishingira ku mahame mpuzamahanga y’itangazamakuru, asaba abanyamakuru kutabogama muri rusange no mu gihe cy’amatora by’umwihariko.Byasobanuwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru, Bwana Patrice Mulama.Kugira ngo abanyamakuru ba Leta bamenye uko bakwiye kwitwara mu bihe by’amatora, bari mu mahugurwa yateguwe n’ Inama nkuru y’itangazamakuru ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, ORINFOR.

Umuyobozi Mukuru wa ORINFOR, Bwana Willy RUKUNDO, asanga itangazamakuru rya Leta, rikwiye kugira ubushobozi n’ubumenyi mu guherekeza abanyarwanda mu myiteguro y’amatora no mu gikorwa cy’itora nyirizina.

Abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bya Leta barahugurwa na Athanase NTIYANOGEYE, impuguke mu by’itangazamakuru, umaze imyaka 25 akora mu itangazamakuru, akaba anaryigisha muri za kaminuza zo mu bihugu by’u Burundi n’u Rwanda.Inama nkuru y’itangazamakuru irateganya guhugura abanyamakuru hafi 50bo mu bitangazamakuru bya Leta,Hazahugurwa n’abo mu bitangazamakuru by’abikorera basaga 100, mu byiciro 2, guhera ku itariki 24 z’uku kwezi turimo. Byose kugira ngo bamenye uko bakora inkuru n’ibiganiro bisesenguye, ariko ku buryo butabogamye mu gihe cy’amatora.




Steven Mutangana

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map

Blog Archive