Wednesday, July 14, 2010

Rwisereka Andre waburiwe irengero i HUYE


Police y’igihugu muri iki gitondo yatangaje ko hari umugabo witwa Rwisereka Andre waburiwe irengero kugeza ubu iperereza rikaba ritaragaraza aho yaba aherereye.Ngo yaba yavuye mu kabari ke kitwa sombrelo gaherereye mu mujyi wa Huye mu gihe cy’isa munani z’ijoro avuga ko atashye iwe.Icyakora police y’igihugu ikavuga ko iperereza rigikorwa ryerekana ko uwo mugabo yaraye ahaye mushiki we babana mu rugo amafaranga ibihumbi magana 6 amubwira ko ashobora gutaha atinze.Kuva igihe yatangiye ayo mafaranga ngo yaba atari yaboneka mu rugo iwe nkuko tubikeshya Eric Kayiranga umuvugizi wa police y’igihugu.

Police y’igihugu ikaba isaba umuryango we kuba utuje mu gihe iperereza rigikorwa ku irengero rya Andre Rwisereka.Amakuru avugwa hırya no hino avuga ko imodoka ya Rwisereka police yayisanze yamenetse parabrise aricyo kirahure cy’imbere y’imodoka. Gusa cari n'abavuga ko yaba yaguye mu gaco k'abagizi ba nabi. Inkuru turacyayibakurikiranira.


Emmanuel Mungwarakarama

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map