Monday, June 28, 2010
Isabukuru y'imyaka 10 hashyizweho inzego z'inama y'igihugu y'urubyiruko
I Kigali, kuri stade Amahoro, kuri iki cyumweru habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize hashyizweho inzego z’inama y’igihugu y’urubyiruko. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Kagame wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yashimye ibikorwa byiza byubaka abantu kandi byubaka n’igihugu byagaragajwe na bamwe mu rubyiruko, harimo n’abahereye ku busa, bagakoresha ubwenge bwabo n’amaboko bakiteza imbere.
Ibyo birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 inama y’igihugu y’urubyiruko imaze, byanaranzwe kandi n’imyidagaduro, abakrobate n’indirimbo z’abahanzi, abari muri stade bahagurutse babyinana n’abahanzi nyarwanda babasusurukije.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye urubyiruko ku bikorwa byiza byubaka abantu n’igihugu byagaragajwe na bamwe mu rubyiruko rwatanze ubuhamya dore ko bamwe batangiriye ku busa bakiyubaka bakoresheje ubwenge n’amaboko bakaba bamaze kugera kuri byinshi.
Umukuru w’igihugu yasobanuye ko Kubaka igihugu nk’u Rwanda rwasenyutse, rusanzwe ruri no mu bukene bitoroshye ariko ko bishoboka, abantu bahagurutse bagakora, hashingiwe kuri izo ngero.
President wa republika yasabye kandi urubyiruko ko imikorere yo guhuriza hamwe yarubera umurage ukwiriye gukomeza kubakwa, ati kandi birashoboka abizeza ko bazabibona kuko ibyiza biri imbere.
Minisitiri w’urubyiruko, Mitali Protais yavuze ko uyu munsi urubyiruko rufite umunezero wo kwitwa urubyiruko rw’u Rwanda, kubera isura nsha yahanaguye iyo rwahoranye, aho urubyiruko rwatizwaga umuhoro wo gusenya igihugu, ubu rukaba rwariyemeje kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo birwugarije. Ku kibazo cy’urubyiruko cy’ejo nzamera nte, minisitiri Mitali yavuze ko biyemeje gushyiraho uburyo bwo guhanga imirimo ibyara inyungu iginewe kongera ubushobozi bwo kugura ibintu ku masoko bagatozwa gukora ibitaboneka ahantu hose.
Umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko Murenzi Janvier yagaragaze ko hashingiwe ku nshingano zahawe Inama nkuru y’urubyiruko hagezweho byinshi,harimo gushyiraho inzego uhereye mu nzego z’ibanze, ndetse n’ibikorwa by’ubukangurambaga.
Umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko, Murenzi Janvier, akaba yijeje Perezida wa repubulika ko urubyiruko rutazongera gukoreshwa nk’imbaraga zisenya igihugu;kutazarangwa n’ubunebwe cyangwa gusabiriza no gusindagizwa, ngo bazahora baharanira icyagirira abanyarwanda akamaro, barwanya abashaka gusenya ibyiza bimaze kugerwaho.
Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ze, Mitali Protais, yagarutse ku isabukuru y’imyaka 10 iyi nama y’igihugu urubyiruko rwongerewe ubushobozi, n’inzego ziyishimikiyeho agaragaza ko yaranzwe na n’ibikorwa ndetse n’ibiganiro hirya no hino mu gihugu mu cyo bise icyumweru cy’urubyiruko. Muri ibyo birori habayeho gutanga ubuhamya. Bamwe mu rubyiruko, bagiye, buri umwe ku giti cye, agaragaza intambwe amaze gutera mu kwiteza imbere.
Muri ibyo birori kandi hari hanatumiwe n’urubyiruko rwaturutse muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo, u Burundi na leta z’unze ubumwe z’Amerika, rwaje kwifatanya n’urubyiruko rw’u Rwanda.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
Rwanda
Blog Archive
-
▼
2010
(59)
- ► 09/19 - 09/26 (1)
- ► 07/11 - 07/18 (5)
- ► 07/04 - 07/11 (5)
- ▼ 06/27 - 07/04 (4)
- ► 06/20 - 06/27 (6)
- ► 06/06 - 06/13 (17)
- ► 05/30 - 06/06 (4)
- ► 03/28 - 04/04 (2)
- ► 02/28 - 03/07 (3)
- ► 02/21 - 02/28 (5)
- ► 01/24 - 01/31 (2)
- ► 01/17 - 01/24 (4)
- ► 01/10 - 01/17 (1)
-
►
2009
(25)
- ► 11/08 - 11/15 (9)
- ► 10/04 - 10/11 (2)
- ► 01/25 - 02/01 (2)
- ► 01/18 - 01/25 (12)
-
►
2008
(55)
- ► 12/28 - 01/04 (1)
- ► 12/21 - 12/28 (11)
- ► 12/14 - 12/21 (3)
- ► 12/07 - 12/14 (5)
- ► 11/30 - 12/07 (2)
- ► 11/16 - 11/23 (22)
- ► 11/09 - 11/16 (4)
- ► 07/13 - 07/20 (1)
- ► 06/01 - 06/08 (6)
-
►
2007
(19)
- ► 05/20 - 05/27 (2)
- ► 04/01 - 04/08 (1)
- ► 03/04 - 03/11 (1)
- ► 02/25 - 03/04 (2)
- ► 02/18 - 02/25 (2)
- ► 02/11 - 02/18 (6)
- ► 02/04 - 02/11 (3)
- ► 01/28 - 02/04 (2)
-
►
2006
(59)
- ► 10/22 - 10/29 (12)
- ► 10/15 - 10/22 (1)
- ► 10/08 - 10/15 (2)
- ► 09/03 - 09/10 (2)
- ► 08/27 - 09/03 (6)
- ► 07/09 - 07/16 (7)
- ► 06/18 - 06/25 (1)
- ► 04/09 - 04/16 (5)
- ► 04/02 - 04/09 (23)
No comments:
Post a Comment