Friday, July 2, 2010

Ubutaka mu Rwanda

Ikibazo cy’amasambu mu Burasirazuba.


Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2009, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo aho yari yagiye gutangiza ibikorwa by’iterambere no kuganira n’abaturage muri iyo Ntara yose. Yagiranye ikiganiro n’abayobozi bose b’Intara n’inararibonye zabo. Ariko igihe cyose umuntu yasabaga ijambo, yavugaga ku masambu, cyane ko hari abantu benshi barimo n’abayobozi bari bafite amasambu manini cyane, bamwe bayabonye mu buryo budasobanutse, hari n’abari barikatiye amasambu y’ikirenga mu butaka bwahoze ari Parike y’Akagera. Ibibazo byari bimaze igihe kirekire kandi abayobozi b’intara bari barananiwe kurangiza icyo kibazo kubera imiterere yacyo. Ikibazo ahanini cyatewe n'Abasirikare bakuru ndetse n'abategetsi bagize ubwikanyize mu kwigwizaho imitungo bitari bikwiye.


Muri icyo gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi b’iyo Ntara ko ashaka ko icyo kibazo gikemuka vuba, abafite amasambu manini bakayasaranganya n’abandi batayagira. Icyo gihe na none yabwiye abaturage b’Intara y’Iburasirazuba ko « n’ubwo abantu bakomeje gukoza intoki muri icyo kibazo zigashya », ati «Njyewe mfite intoki zidashya kuko zirarinzwe, nzaza nicare muri iyi ntara nzahava ikibazo narangije kugikemura ». Aha yashakaga kwerekana ko we adatinya abo basirikare bigize indakoreka. Ariko se koko birashoboka ko abasore n'abagabo bafashe iya mbere mu kurwanya akarengane aribo bakwiye kwongera kugatera no kugateza? Ibyo se bikorwa banyakubahwa bareba hehe?


Nyuma y’igihe gito, Perezida yashyizeho Komisiyo ihuriweho n’inzego z’Intara, Minisiteri y’Ubutaka n’Ingabo z’u Rwanda. Iyo Komisiyo abaturage bayibatije izina ko ari « Komisiyo ya Gen. Ibingira Fred », kubera ko ari we wari uyikuriye. Yaramanutse n’ingabo yari ayoboye, bose bari bitwaje ibyuma kabuhariwe bipima ubutaka byitwa « GPS » abaturage bahise babihimba izina rya « Gipesu ». Hari hitezwe ko moneto ikibazo kibonewe muti. Aho Icyizere nticyari buzaze curata amasinde? Iyo Komisiyo ya Ibingira yifashishije inzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu bose bafite amasambu manini, n’abandi bafite amasambu menshi arenze imwe. Gusa abenshi bari abasirikare bakuru kandi banayabonye mu buryo bw'uburiganya, bamwe bayaguze make abandi bayabona babanje guharabika abari bayasanganywe barayabambura. MByafashe umwaka urenga ngo Gen. Ibingira n’abo yari ayoboye batange raporo y’ubutaka bapimye n’umubare w’abantu bafite ubutaka bwinshi burenze hegitari 25. Inzego za Leta zaraganiriye zemeranya ko nta muntu w’umworozi ugomba gutunga ubutaka burenze hegitari 25, abahinzi nabo nta muhinzi ugomba kurenza hegitari ebyiri, keretse ugaragaje ko yakoze ibikorwa byiza by’ishoramari bifitiye abaturage akamaro. Ibyo byose byakozwe mu rwego rwo kurengera Abanyarwanda bose no kubafasha kurushaho kugira uburenganzira bungana.


Ibyo byasabye ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahagurukira iki kibazo cy’amasambu atangira kuyasaranganya, abari bafite manini n’abatagiraga isambu na busa. Ku isonga abasaranganyije mu Karere ka Nyagatare barimo Gen. Kayumba Nyamwasa ubu ni Ambasaderi mu gihugu cy’Ubuhinde, Senateri Col.Karemera Joseph na Gen. Frank Mugambage, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika. Abo bose buri wese yasigaranye hegitari 25 izindi zasaranganyijwe abandi baturage. Mu kwezi kwakurikiyeho, hasaranganyijwe na none isambu ya Gen. Nyamwasa yahawe abaturage. Indi sambu yasaranganyijwe kuri uwo munsi ni iya Gen. Ibingira wari ayoboye iyo Komisiyo yo gupima amasambu yasigiwe hegitari 25.


Abandi bakurikiyeho ni Minisitiri Musoni Protais, Col. Sam Kaka, Gen. Rusagara Frank, Gen. Charles Kayonga, Gen. Charles Muhire, Guverineri Mutsindashyaka Théoneste na Minisitiri Hajabakiga Patricie n’abandi benshi. Icyagaragaye muri rusange ni uko abaturage benshi batari bafite ubutaka bwo guhingamo no kororeramo inka zabo.


Ikibazo nticyakemutse burundu kuko abanyarwanda biyongera ku kigero cya 10% nah ubutaka two budakura. Gusa nta wabura kwibaza aho uRwanda rwaba rugan aniba hari abayobozi bakuru bashaka gukandamiza abo bakwiye kurenganura bigwizaho imitungo itari iyabo, cyangwa bakitwaza icyo bari cyo ngo bigwizeho indonke.




by Emmanuel Mungwarakarama

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map