Monday, February 12, 2007

Coopérative Jyambere : Urutoke rutera rwasimbujwe ibirayi n’ ibigori birumbuka

Bagirishya Jean de Dieu

Ni muri Werurwe 2006 ubwo mu Murenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze havukaga ishyirahamwe ry’abahinzi n’aborozi ba Kijyambere bagera ku 127 ryitwa Jyambere.Iri shyirahamwe ryakanguriye abaturage kureka ubuhinzi bw’urutoke ruteraga bakarusimbuza Ibirayi n’ibigori bijyanye n’ubwo butaka. Mu mezi 7 gusa ashize, Abari muri iryo shyirahamwe bafite imirima 147 ikoreye neza iri ku buso bwa metero kare 8348.Ubu ikaba irimo ibigori bieye amabengeza, batangaza ko bizatanga byibura umusaruro usaga toni 30.

Nk’uko Bwana Ndagijimana Jean Baptiste, umubitsi n’umubaruramari wa Jyambere yabitangarije ikinyamakuru Ibanga, ngo nyuma y’aho byagaragaraga ko urutoki rwari rwaranze muri ako gace k’Akarere ka Musanze, ushinzwe akanama k’ ubukungu mu Karere ka Musanze, Bwana Pasteur Nemeyabahizi Jean Baptiste yagiriye inama abaturage yo kurusimbuza ibyahera. We ubwe yakomye imbarutso maze yegera abandi baturage bo muri ako gace. We ubwe yashoyemo imari ye maze abo baturage bari batarumva neza agaciro kabyo , abakoresha abahemba amafaranga 400 ku munsi.

Abaturage babyumvise vuba

Ndagijimana yakomeje atangaza ko ngo ku ikubitiro intego yari ukwikenura kw’abatuye ako Karere n’ubwo batabyumvise. “Nk’umubyeyi Nyirambonigazi yari yaranze gutanga umurima ariko nyuma yaje kuwutanga abonye mu rutoki ahavaga udushyimbo twavagamo ibihumbi cumi n’umunani, tuhakuye ibirayi byatanze frs 47.000 ku mwero umwe” Niko yakomeje asobanura. Naho umubyeyi Mukayuhi Venansiya we yivugira ko uretse kuba amafaranga 400 ahembwa ku munsi amukenura mu rugo iwe, ngo ibirayi yariye byamugaragarije ko adahomba. Basezera Daphrose we ku kuba Atari yaratanze umurima mbere ubu akaba yarawutanze yagize ati “Ni ubujiji. Ubu ndarya ikirayi kandi mpinga mpembwa”

Inyungu irimo ni iyihe?

Umubaruramari wa Jyambere, Bwana Ndagijimana Jean Baptiste atangaza ko kuva mu kwezi kwa 3 kugeza ubu, amafaranga ishyirahamwe rimaze gutanga muri abo baturage mu rwego rwo kugira ngo bahugukirwe no kumenya ubuhinzi bubungura arenze miliyoni icumi. Muri yo, ngo asaga miliyoni 3 n’imigabane abanyamuryango bo ubwabo bishatsemo. Muri yo harimo ahembwa abakozi uhereye ku batemye urutoki bagatunganya n’imirima, ukageza ku bagikoramo ubu babagara ibigori byabo, kugeza ku miti ibiterwa.Ngo n’ubwo umusaruro w’ibirayi uteri mubi ariko utanabarumbukiye , ibigori birimo byo bigaragaza ko bizatanga umusaruro.

Gahunda bafite ni ndende

Jyambere nk’ishyirahamwe ngo bafite gahunda yo kwimura abanyamuryango bagituye mu buso bw’ahagomba guhingwa. Ndagijimana ati “ Tugomba kubatuza ahandi ubuso buhingwa bukagera kuri metero kare 10.300. Nyiramajyambere , umubyeyi nawe ufite umurima mu ishyirahamwe yatangaje ko hari n’abandi bifuza kuzamo ku buryo imirima izagenda yaguka uko abanyamuryango bashya bazagenda baza. Ngo abanyacyuve rero bagiye kubakirwa uruganda rusya ibigori kuko ngo ifu ariyo itanga umusaruro uruta mu kugurishwa. Nyiramajyambere ati “N’ubwo mpatuye ninimurwa nzimuka ntange umurima [……] ko twemeye ko badutemnera insina se, kwimuka nibyo bizatugora?”

Abagize Jyambere bo mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve ho muri Musanze bagiriye inama abandi bahinzi kwibumbira hamwe ngo kuko bituma babasha kwagura ubutaka kandi bafatanya bagahinga bijyanye n’igihe ari nako bungurana ibitekerezo bibafasha kunoza neza umwuga w’ubuhinzi, wo unakorwa na benshi mu gihugu cyacu. Umubyeyi Nyirarukundo ati “ Aho nakuraga ibiro 700 by’ibirayi, ubu nahakuye ibiro 1400! Mfite imiti n’ifumbira kandi mbwirwa icyo gukora ngo ndumbukirwe”

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map