Monday, November 17, 2008

Utuntu n'Utundi

Nabeshye Bruguière abeshya amahanga – Ruzibiza

Ndamage Frank

Umutangabuhamya Abafaransa bizeye ko azashinja u Rwanda Abdul Ruzibiza Josua avugira kuri Radio Contact FM yavuze ko yabeshye umucamanza w’Umufaransa Bruguière nawe abeshya amahanga.

Ruzibiza aremeza ko atigeze avugana na Bruguière kandi ko n’abantu bavugwa muri iriya raporo benshi atabazi. Abajijwe niba koko baramuhimbiye, Ruzibiza yatangaje ko batamuhimbiye ko we ubwe yahimbye iyo nkuru ati « iyo nkuru ni impimbano ijana ku ijana (100%) ». Avuga ko abatangabuhamya benshi bavugwa muri iriya raporo Bruguière ariwe wabashakiraga umupolisi waturukaga muri Perezidansi y’Ubufaransa kandi ko ariwe wakoze iyo raporo. Ruzibiza yemeza ko yahuye na Bruguière gusa agiye gusinya iyo raporo ati nubu duhuye ntabwo yamenya. Avuga ko bahuriraga muri Ambassade y’Ubufaransa muri Uganda. Ati « ntabwo uriya mupolisi yashoboraga kubabona, biriya byose ni inkuru mpimbano ».

Ruzibiza usigaye yibera muri Norway yemez ako hari icyo Abafaransa bapfa n’u Rwanda ko we ntacyo abiziho ati « n’ibyo bavuga byose ngo niwe wabikoze ». Ariko ngo ababajwe cyane cyane n’ifatwa rya Rose. Ruzibiza yibaza impamvu Abafaransa bavuga urupfu rw’Abafaransa 3 gusa ati ubundi umusirikare atwara indege ya gisivili ate ? Yavuze ko azirengera icyo aricyo cyose ariko ko azarenganura Rose Kabuye ati « abo bose narabavuze ariko ntabwo bafite icyo bahuriyeho n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ». Inkuru yo guhanura iyo ndege ni impimbano. Ruzibiza kandi yatangaje ko ibyo yatangarije abo bafaransa ko yumvise Perezida Kagame atanga amategeko abwira Gen. KAyonga ko bagomba kurasa indege itwaye Perezida Habyarimana, yatangaje ko ari impimbano ati « ntabwo nigeze ngera hafi yaho Kagame yabaga ntabwo nibura nigeze nkorera hafi nawe », ati « byose byari ibihimbano. »



Ifatwa rya Kabuye : Amategeko mpuzamahanga ararwaye - Nkongori

Twagira Wilson


Imyigaragabyo yo kwamagana icyo cyemezo i Kigali.
Umunyamategeko Maître Laurent Nkongori Laurent arasanga amategeko mpuzamahanga muri iki gihe yari akwiye gukosorwa kuko ngo asa naho arwaye, ibyo akabishingira kw’ifatwa rya Madamu Rose Kabuye ku ya 9 ugushyingo 2008 hashingiwe ku mpapuro z’umucamanza Bruguière yanditse yiyicariye iwabo mu Burayi nta n’uwo abajije.

Ibyo Maître Nkongori yabivugiye ku biro by’Imvaho Nshya ku ya 10 Ugushyingo 2008, nyuma y’uko abaturage bo mu mujyi wa Kigali, abayobozi ndetse n’abakozi ba Leta bahuriye kuri Ambasade y’Ubudage mu Rwanda mu myigaragambyo yabaye mu ituze igamije kwamagana itabwa muri yombi rya Kabuye wari Umuyobozi wa porotokole ya Perezida wa Repubulika, akaba yarafatiwe mu Budage.

Ubutabera buragenda butakaza icyizere

Mu kiganiro n’uwo munyamakuru, Maitre Nkongori yasobanuye ko imikorere y’abacamanza nka Bruguière n’abandi nka we yari ifite ahandi ibogamiye, bityo bigatuma abaturage bagenda batakaza icyizere mu butabera cyane ko ngo yateguye inyandiko ze akanazohereza nta n’umwe avuganye na we mu Rwanda. Ku bijyanye n’ikibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ati « Ntiyakoze nk’umunyamwuga kuko atageze aho icyaha cyabereye ngo abaze impande zose bireba ».

Ku birebana n’ifatwa rya Madamu Kabuye Rose, Maitre Nkongori yakomeje avuga ko iriya raporo y’umucamanza Jean Louis Bruguière itakabaye ihabwa agaciro ifite, dore ko ngo na bamwe mu bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe « African Union » bari bayamaganye.



Madamu Kabuye yerekanye igikorwa cy’ubutwari


Nk’umunyamategeko, twamubajije uko abibona kuba Madamu Kabuye Rose yarafashwe nyuma y’aho inzego zitandukanye zimuburiye ko hari ikibazo mbere ariko akabirengaho akagenda, Maître Nkongori Laurent asanga ari igikorwa cy’ubutwari Rose Kabuye yagaragaje cyane ko ngo nta n’icyo yishinjaga yaba yarakoze. Aha yakomeje avuga ko ari bimwe mu bizatuma abantu badakomeza kwicwa urubozo mu bitekerezo yise « Torture morale » badakomeza guterwa ubwoba buri gihe ngo nujya hariya baragufata n’ibindi ».

Mu itangazo uhagarariye Imiryango itegamiye kuri Leta yatangiye mu Kiyovu ahabereye imyigaragambyo, yibukije ko imiryango mpuzamahanga yasaba ibihugu by’Iburayi gukuraho agasuzuguro, maze Madamu Rose Kabuye akarenganurwa kuko ngo n’inyandiko yari yashingiweho mu gufata Rose Kabuye itari yahawe agaciro na A.U ndetse n’Umugabane w’Afurika muri rusange.

Yiteguye kwerekana ko ari umwere

Twibutse ko abari mu gikorwa cy’imyigaragambyo ku bari mu rugendo rw’ituze rugamije kwamagana ifatwa rya madamu Rose Kabuye bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati « Rose is Innocent she is ready to prove it » asobanura ngo Rose ni umwere kandi yiteguye ku bigaragaza.

Ayandi magambo yabonekaga ku byapa yagiraga ati « Twamaganye Bruguière n’ingengabitekerezo y’Abafaransa », « turamagana abacumbikira abakoze Jenoside nka Padiri Munyeshyaka Wensislasi ahubwo bagafata abayihagaritse », n’ayandi magambo yihanangiriza ubushinyaguzi n’agasuzuguro by’Abanyaburayi ku Banyafurika.



Uhagarariye Ubudage mu Rwanda yabaye asubiye iwabo

Niyonsaba Pascal

Inkurikizi y’itabwa muri yombi rya Madamu Rose Kabuye mu Budage ni ikonja ry’umubano w’u Rwanda n’Ubudage. Uwari uhagarariye Ubudage mu Rwanda Bwana Christian Clages yasabwe kuba asubiye iwabo kugeza igihe ikibazo kizabonerwa umuti.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Madamu Rosemary Museminari, kuba u Rwanda rwarasabye ko ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda aba asubiye iwabo atari ugucana umubano n’Ubudage, ko ari icyemezo gikurikiye ifatwa rya Madamu Rose Kabuye, Umuyobozi wa Protocole mu biro bya Perezida wa Repubulika, wafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Frankfort mu Budage agiye gutegura uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika mu Budage.


Nk’uko byasobanuwe kandi na Minisitiri w’Ubutabera, Bwana Tharcisse Karugarama, icyemezo cyo gusaba ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Bwana Christian Clages kuba asubiye mu gihugu cye, cyabereye rimwe no guhamagaza uhagarariye u Rwanda mu Budage Bwana Richard Gasana, hagati aho hakaba hari ibiganiro bigomba gukorwa ngo ikibazo gikemuke umubano w’Ubudage n’u Rwanda wongere umere neza.

Amakuru aturuka i Berlin mu Budage nayo yemeza ko bariya ba ambasaderi bahamagajwe kugira ngo habe ibiganiro, ngo ariko bafite icyizere cy’uko bazasubira mu mirimo yabo vuba.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali twaganiriye ku kibazo cy’itabwa muri yombi rya Madamu Rose Kabuye, bavuze ko bibabaje kuko manda zo kumufata ubwazo nta mategeko zishingiyeho; ahubwo ari amarangamutima n’ubuhorahorane bituruka ku kimwaro Ubufaransa bufite kubera uruhare bwagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2006, nibwo Ubufaransa bwihishe inyuma y’umucamanza Louis Bruguière maze busohora inyandiko zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru 9 bo mu Rwanda ngo baba baragize uruhare mu iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana. Abo bazungu bemeza ko ariyo yabaye imbarutso ya ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri abo bantu 9 baregwa n’Ubufaransa harimo Madamu Rose Kabuye. Nk’uko byagaragaye muri Kigali no hirya no hino mu gihugu, ntabwo Abanyarwanda bishimiye kiriya gikorwa cyo gufatira Madamu Rose Kabuye i Frankfort mu Budage, ku cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2008. Abanyarwanda bemeza ko kiriya gikorwa ari ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda, kuko bitumvikana ko umuntu wagize uruhare mu guhagarika jenoside afatwa igihe muri ayo mahanga abakoze jenoside bidegembya. Guhamagaza abahagarariye Ubudage n’u Rwanda ni ugushmangira icyifuzo cy’ibihugu bya Afurika byamaganye ibihugu by’i Burayi byitwaza ubutabera mpuzamahanga bigahohotera abayobozi bo mu bihugu bya Afurika.

Mu myigaragambyo abaturage bo mu nzego zitandukanye bakoreye mu Mujyi wa Kigali, ntibahwemye kugaragaza ko gufata Rose Kabuye ari agasuzuguro n’ubwirasi bikabije, bakaba bamagana byimazeyo Abafaransa n’Abadage babashyigikiye mu mugambi wabo wo guhungabanya u Rwanda n’abarutuye. U Rwanda rurasaba ko Rose Kabuye arekurwa mu maguru mashya.



Ku ngingo y’ivangura mbahitiyemo kumvira ijeri-Minisitiri Habineza


Ahishakiye J. d’Amour

na Mukagahizi Rose



Umugani w’umugenurano w’ikinyarwanda uvuga ko ngo uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri. Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza arasanga hari ubwo abana bakwiye gutinyuka bakima amatwi ababyeyi babo igihe baba babona ko inyigisho babaha zitanogeye umunyarwanda ugambiriye kwiteza imbere.

Ibi Minisitiri Habineza Joseph yasabye abana 416 bari bateraniye mu nama Nkuru ya Kane y’Abana, inama abana bahisemo guha insanganyamatsiko igaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Minisitiri Habineza akaba yarahamirije abana ko n’ubwo kumvira ababyeyi ari umuco mwiza buri wese ashima, ababyeyi babiba amacakubiri, urwango n’uburozi badakwiye kubahwa no kumvirwa muri izo nyigisho mbi. Minisitiri Habineza ati « Rwose uburenganzira bwo kuvuguruza ababyeyi nk’abo, uburenganzira bwo kubasuzugura no kubashyira ahagaragara ndabubahaye kandi ntihazagire ububambura ». minisitiri Habineza ni umwe mu baganiriye n’abana baje bahagarariye abandi mu Nama nkuru ya Kane y’Abana, inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti Uruhare rw’abana mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Abana bakaba baragaragaje ko abenshi bakomora ingengabitekerezo ku babyeyi n’abarezi babo. Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bukaba nabwo bwaragaragaje ko abana batekererwa ubwo burozi n’abantu bakuru. Minisitirri Habineza rero agasaba abana bose kujya bima amatwi abo bose bitwikira ububasha n’inshingano nziza bakabaye bafite ku bana bakabaha uburozi.

Minisitiri Habineza yashishikarije abana kwiga bashyizeho umwete, ati « kandi uzabishaka wese akabishyiraho ubushake azabishobora ». Minisitiri Habineza yabagiriye inama yo gukurikiza urugero rwa perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagendeye ku ntego igira iti « Yes we can » (Yego twarabishoboye), akaba yarageze ku rwego abenshi batamutekerezagaho. Abana nabo bakaba baratahanye indahiro n’intego ivuga ko nabo bagiye gushishikara mu byo bifuza byiza byose, kandi bakaba biyemeje ko bazabigeraho nta shiti. Mu byo biyemeje ku ikubitiro harimo guhugura no guhindura imyumvire mibi ya bamwe mu babyeyi babo, bagatana burundu n’ingengabitekerezo ya jenoside. Abana bose bati « Yes, we can ».

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map

Blog Archive