Wednesday, November 19, 2008

Kibaki mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Date: 19-novembre 2008

Perezida Mwai Kibaki wa Kenya yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo aho aje kumara iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi.

Kibaki na mugenzi we Paul Kagame ku mugoroba bagiranye ibiganiro muri Village Urugwiro, nyuma y’aho berekeza muri hoteri Serena aho umushyitsi yakiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Ikiganiro cyo muri Village Urugwiro cyari kitabiriwe kandi n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Rosemary Museminali yasobanuye ibyo ikiganiro cya Kibaki na Kagame cyibanzeho agira ati “Ba Perezida baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi n’ukuntu impande zombi zarushaho gukorana neza.”

Yibukije ko u Rwanda na Kenya hari byinshi bihuriramo, haba hagati yabyo ku bw’umwihariko cyangwa mu bikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Muri ibyo harimo uburezi, ubukerarugendo n’amasomo ya gisirikare, ndetse ubu ngo ibihugu byombi bikaba biri kurebera hamwe uko byakongera ubufatanye no mu bindi bikorwa.

Biteganyije ko kuri uyu munsi Kibaki yitabira inama ku bucuruzi n’ishoramari yateguwe n’Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo (FRSP) ndetse akanasura Akarere ka Gatsibo ko mu Ntara y’Iburengerazuba aho abonana n’aborozi yahaye inkunga y’inka 120 mu mwaka wa 2005.

Kibaki azabonana kandi n’Abanyakenya baba mu Rwanda mbere y’uko arangiza urugendo rwe.

Amakuru ya The New Times

No comments:

Post a Comment

Rwanda

Rwanda
Administrative map

Blog Archive